LATEST NEWS
Share Button

Urubyiruko rugiye Kwibuka bagenzi barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994

 

Tariki ya 30 Gicurasi 2020 Urubyiruko ruba mu Rwanda no mu mahanga tuzahurira mu kiganiro kigamije kwibuka abari Urubyiruko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki kiganiro kizatambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda, Radio Rwanda, no kuri Radiyo z’Abaturage zikorera mu turere twa Rusizi, Huye, Nyagatare, Rubavu na Musanze. Hazakoreshwa kandi imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Kwibuka urubyiruko bizakorwa mu nsanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka Twiyubaka” twibanda ku kamaro ko Kwibuka n’uruhare rw’Urubyiruko mu kubungabunga amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Hagati y’itariki ya 25 n’iya 29 Gicurasi, hazakorwa ibiganiro kuri radiyo zigenga zirimo Radiyo ishingiro, Huguka, Isangano, Izuba na Radiyo z’Abaturage ziherereye mu turere twa Huye, Rusizi, Musanze, Rubavu na Nyagatare.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko birasaba urubyiruko rwose kuzakurikira ibyo biganiro, ndetse no gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga amateka ya Jenoside no guhangana n’ingengabitekerezo yayo.

Koresha izi hashtags ubane natwe muri iki gikorwa:
1) #KwibukaUrubyiruko26
2) #Kwibuka26