LATEST NEWS
Share Button

BA RWIYEMEZAMIRIMO BAHIGA ABANDI BAGIYE GUTERWA INKUNGA

Ku nshuro ya 9, ba Rwiyemezamirimo b’urubyiruko bahiga abandi bagiye kongera guterwa inkunga hagamijwe kubongerera ubumenyi, gushyigikira no guteza imbere imishinga yabo, dore ko imyinshi yanazahajwe n’icyorezo cya COVID19.

Aya marushanwa yiswe YouthConnekt Awards yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku bufatanye n’Inama y'lgihugu y'Urubyiruko, lshami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Ikigo Mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (KOICA) n'abandi bafatanyabikorwa, akazatangirira ku rwego rw'umurenge kugera ku rwego rw’igihugu.

Buri murenge uzatoranya ba rwiyemezamirimo umunani (8) bahize abandi bazajya kurushanwa ku rwego rw'akarere. Buri karere nako kazatoranya ba rwiyemezamirimo cumi na bane (14) bahize abandi, bakazajya kurushanwa ku rwego rw'intara. Abazatsinda ku rwego rw'intara nibo bazitabira Inkera y'lmihigo ya 2021.

Muri aya marushanwa hazaterwa inkunga ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bane (4) bahize abandi ku rwego rwa buri ntara n’Umujyi wa Kigali, ndetse na ba rwiyemezamirimo ijana (100) bo ku rwego rw’Igihugu.

Ba rwiyemezamirimo bashaka kwitabira aya marushanwa bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

1. Kuba ari Umunyarwanda;

2. Kuba afite hagati y' imyaka 16-30 y'amavuko.

3. Kuba umushinga umaze byibura amezi atandatu utangiye gukora;

4. Kuba atarahembwe mu marushanwa yabanje (kuva 2012 kugeza 2019);

5. Kuba afite ikigo cy’ubucuruzi/koperative byanditse ku buryo bwemewe n'amategeko (ibyangombwa bitangwa na RCA, Akarere, Umurenge cyangwa RDB);

6. Kuba afite konti muri banki cyangwa mu kigo cy’imari iciritse/SACCO.

Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID19, mu kwiyandikisha hazakoreshwa ikorabuhanga gusa, imyirondoro ihite ijya kuri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ari nayo izageza urutonde rw’abiyandikishije mu mirenge bakoreramo. Ubusabe bugomba koherezwa binyuze kuri iyi link: tinyurl.com/mkdw4yy6 bitarenze tariki ya 05/11/2021.