INTEKO RUSANGE

Inteko rusange ni urwego rw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ruri ku rwego rw’Igihugu, ku karere, ku murenge no ku kagari.

Inteko Rusange ku rwego rw’Igihugu nirwo rwego rw’ikirenga rw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, igizwe n’aba bakurikira:

1° Abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu;

2° Abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Uturere;

3° Intumwa umunani (8) zihagarariye ihuriro ry’Igihugu ry’Urubyiruko rwiga mu mashuri makuru

4° Intumwa umunani (8) zihagarariye ihuriro ry’Igihugu ry’Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye.

Inteko Rusange iterana rimwe mu mwaka n’igihe cyose bibaye ngombwa